Ubuyobozi bw’Itorero rya Pentekote mu Rwanda (ADEPR) bwatangaje ko bwashyizeho abayobozi bashya bagize Inama Nkuru y’Itorero.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, Umushumba Mukuru w’Itorero rya ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yavuze ko ubuyobozi bw’Itorero, bushingiye ku ngingo ya 17 y’Amategeko Shingiro y’Itorero rya Pentekote mu Rwanda, bwamenyesheje abagize iri torero ko Inama Nkuru y’Itorero yatoye Umuyobozi n’Umuyobozi Wungirije bayo.
Muri ayo matora, Urimube Bonaventure yagizwe Umuyobozi w’Inama Nkuru y’Itorero rya ADEPR, mu gihe Uwineza Gladys yagizwe Umuyobozi Wungirije w’Inama Nkuru y’Itorero.
Ubuyobozi bwa ADEPR bwashimiye kandi Nsanzabozwa Pascasie, wari Umuyobozi w’Inama Nkuru y’Itorero, na Maître Twayigize Jean Claude, wari Umuyobozi Wungirije w’Inama Nkuru y’Itorero, basoje manda yabo ku wa 25 Nzeri 2026, bubashimira inshingano bashinzwe n’umurimo bakoze mu gihe bari muri izo nshingano.
Iyi Nama Nkuru ishoje manda y’imyaka itanu, kuva mu 2021 kugeza mu 2026, isize hakozwe amavugurura akomeye mu miyoborere y’Itorero rya Pentekote mu Rwanda (ADEPR).
Muri ayo mavugurura harimo kugabanya umubare wa Paruwasi ukagera kuri 30 mu gihugu hose, gushyiraho amabwiriza mashya agenga abaririmbyi n’amakorali, ndetse no guha abagore inshingano z’ubupasiteri, bikaba ari impinduka y’amateka muri iri torero.
Inama Nkuru ya ADEPR ni iki?
Inama Nkuru y’Itorero rya Pentekote mu Rwanda (ADEPR) ni rwo rwego rukuru rw’ubutegetsi bw’Itorero. Yashyizweho mu rwego rwo kuvugurura imiyoborere y’Itorero, isimbura urwego rwari rubanjirije rwitwaga “Conseil d’Administration” (C.A.), cyangwa Inama y’Ubuyobozi.
Inama Nkuru ifite inshingano yo gukurikirana hafi imikorere n’imicungire y’Itorero bikorwa na Komite Nyobozi, ikabikora ishingiye ku ndangagaciro zirindwi z’Itorero.
Isuzuma kandi amabwiriza n’Amategeko Shingiro agenga abanyamuhamagaro, barimo abashumba, abavugabutumwa n’abadiyakoni. Ni na yo ifata imyanzuro ikomeye ku bakozi cyangwa abayobozi banyuranyije n’indangagaciro n’amategeko by’Itorero.
Inama Nkuru inagira uruhare mu gutora cyangwa kwemeza abayobozi bakuru b’Itorero ndetse n’abayobozi b’Inama Nkuru ubwabo, mu rwego rwo gufasha ADEPR kugira imiyoborere ihamye n’icyerekezo gihoraho.